| A non-governmental organization (NGO) is a not-for-profit organization that is independent from states and international governmental organizations. |
Umuryango utegamiye kuri leta (NGO) ni umuryango udaharanira inyungu wigenga ku bihugu n'imiryango mpuzamahanga ya leta. |
| They are usually funded by donations but some avoid formal funding altogether and are run primarily by volunteers. |
Ubusanzwe, iyo miryango iterwa inkunga z'impano zitangwa ku bushake, ariko hari n'imwe yanga inkunga mu buryo bwemewe n'amategeko, ahubwo ikayoborwa n'abakorerabushake. |
| NGOs are highly diverse groups of organizations engaged in a wide range of activities, and take different forms in different parts of the world. |
Imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) ni amatsinda y'imiryango itandukanye cyane ikora ibikorwa bitandukanye, kandi igira imiterere itandukanye mu bice bitandukanye by'isi. |
| Some may have charitable status, while others may be registered for tax exemption based on recognition of social purposes. |
Imwe ishobora kugira sitati y'ubugiraneza, mu gihe iyindi ishobora kwiyandikisha kugira ngo ikurirweho imisoro ishingiye ku kwemerwa kw'intego zo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. |
| Others may be fronts for political, religious, or other interests. |
Iyindi ishobora kuba ari amatsinda ashingiye ku nyungu za politiki, iz'idini cyangwa izindi. |
| The number of NGOs worldwide is estimated to be 3.7 million. |
Umubare w'imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) ku isi hose ugereranywa ko ari miriyoni 3.7. |
| Russia has 277,000 NGOs. |
Uburusiya bufite imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) 277,000. |
| India is estimated to have had around 2 million NGOs in 2009, just over one NGO per 600 Indians, and many times the number of primary schools and primary health centres in India. |
Ubuhinde bugereranywa kuba bwari bufite imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) igera kuri miliyoni 2 muri 2009, irenga gato umwe kuri buri Bahindi 600, kandi inshuro nyinshi umubare w'amashuri abanza n'ibigo nderabuzima by'ibanze mu Buhinde. |
| China is estimated to have approximately 440,000 officially registered NGOs. |
Ubushinwa bufite imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) igera ku 440.000 yanditswe mu buryo bwemewe n'amategeko. |
| NGOs are difficult to define, and the term 'NGO' is not always used consistently. |
Imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) biragoye kuyisobanura, kandi ijambo "NGO" ntabwo buri gihe rikoreshwa mu buryo buhamye. |
| In some countries the term NGO is applied to an organization that in another country would be called an NPO (nonprofit organization), and vice versa. |
Mu bihugu bimwe na bimwe, ijambo NGO rikoreshwa ku ishyirahamwe mu kindi gihugu ryaba ryitwa NPO (umuryango udaharanira inyungu), bityo bityo. |
| There are many different classifications of NGO in use. |
Hari ibyiciro byinshi bitandukanye bya NGO bikoreshwa. |
| The most common focus is on "orientation" and "level of operation". |
Ikintu gikunze kwibandaho ni "icyerekezo" na "urwego rw'imikorere". |
| An NGO's orientation refers to the type of activities it takes on. |
Icyerekezo cy'imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) ryerekeza ku bwoko bw'ibikorwa ikora. |
| These activities might include human rights, environmental, improving health, or development work. |
Ibyo bikorwa bishobora kuba bikubiyemo uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuzima, cyangwa ibikorwa by'iterambere. |
| An NGO's level of operation indicates the scale at which an organization works, such as local, regional, national, or international. |
Urwego rw'imikorere rwa NGO rugaragaza urwego ishyirahamwe rikoreraho, nk'aho riherereye, akarere, igihugu cyangwa mpuzamahanga. |